Muri Uganda, itsinda ry’abicanyi ryitwa ‘Bijambiya’  bamaze gushyira hanze urutonde rw’abanyamakuru bazicwa mu buryo butandukanye bazira akazi kabo.

Uganda: Inyandiko igaragaraho abanyamakuru 12 bazicwa ikomeje gukwirakwizwa hirya no hino

Inyandiko ikomejwe gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga na ba Bijambiya ari byo kuvuga abakoresha imihoro, igaragaraho abanyamakuru 12 barimo abakorera ibinyamakuru byigenga n’abakorera ibya Leta ya Uganda, abo bose ngo bakaba bagomba kuzicwa mu buryo butandukanye.


Ba Bijambiya bavuga ko bashobora kwica aba banyamakuru binyuze mu kubasogota, kubarasa cyangwa se kubaroga bitewe n’ibiganiro bakora ku bitangazamakuru bakorera.

Aba banyamakuru ahanini icyo bahuriyeho ni ukuba bose bakorera mu gace ka Masaka, Akarere kegereye umurwa mukuru Kampala.

Dore urutonde rw’abanyamakuru bazicwa:

  1. Tomusange Kayinja (CBS FM)
  2. Jamir Kalanzi (CBS FM)
  3. Robert Nsubuga(BBS TV)
  4. Male John (CBS FM)
  5. Jacinta Bwanika (Bukedde)
  6. Ssozi Sekimpi (CBS FM)
  7. Mukasa Kipecu (Kamunye)
  8. Disimas Buregeya (New Vision)
  9. Gertrude  Mutyaba (Daily Monitor)
  10. Norman  Kabugu(Kamunye)
  11. Aliga (NTV)
  12. Farish Magembe(NBS).
Inyandiko igaragaraho abanyamakuru bazicwa ikomeje gukwirakwizwa hirya no hino
Farish Magembe, umwe mu banyamakuru bari ku rutonde rw’abazicwa.

Aba bagizi ba nabi biyitirira akazina bari barise umunyagitugu Id Amin Dada wishe abantu benshi mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Uganda: Inyandiko igaragaraho abanyamakuru 12 bazicwa ikomeje gukwirakwizwa hirya no hino
urutonde rw’ abanyamakuru bazicwa

Ibi ni nyuma yaho abandI bantu bataramenyekana bashyize hanze urutonde rwa bamwe mu banyapolitiki 15 barimo Bobi Wine na Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Uganda (Katikiro) Peter Mayiga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU