Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye ifoto igaragaza MC Tino wahoze mu itsinda rya TBB agiye gusinya bigaragara ko Mc Tino yakoze ubukwe, ko yari yasezeranye mu mategeko n’umugore w’umuzungu usa n’ushaje umubonye mu maso, ariko ibi ntabwo ari ukuri.

Ukuri ku ifoto bivugwa ko yerekana ko MC Tino yakoze ubukwe

Ukuri kwihishe inyuma y’iyi foto ni uko Mc Tino atari yasezeranye n’uyu muzungukazi  nkuko babivugaga,  ahubwo yari yatashye ubukwe bw’inshuti ye witwa Manzi,  agomba kumusinyira nk’umugabo wari uhari, ubukwe bwabereye i Rubengera mu karere ka Karongi.


MC Tino agaruka kuri iyi foto, Yavuze ko yagiye gusinyira uyu musore ari kumwe n’umunbyeyi w’uyu mugeni, ibyo akaba ari byo byafashwe nk’aho yarongoye. Mc Tino yanyomoje amakuru y’uko yakoze ubukwe dore ko bari batangiye kumushinja gukora ubukwe n’umukecuru, bamwifuriza amahirwe menshi.

Abantu batandukanye bari batangiye kumwifuriza urugo ruhire
Abantu batandukanye bari batangiye kumwifuriza urugo ruhire

.
Mc Tino ni umushyushyarugamba akaba umuhanzi ndetse n’umunyamakuru. Yamamaye mu itsinda rya TBB ariko akaba yaramaze kurivamo ubu akaba akomeje urugendo rwa muzika akora wenyine.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU