Umusore witwa Marcus Hyde, usanzwe ari umufotozi wa Kim Kardashian n’umuryango we wose, amerewe nabi mu bitaro nyuma y’uko akoze impanuka y’imodoka akabyimba umutwe mu buryo bikabije.

Umufotozi wa Kim Kardashian mukaga nyuma y'impanuka ikomeye

Uyu musore yahuye n’ibibazo byo kumeneka umutwe ubwo yakoraga impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benzi yari atwaye ikarenga umuhanda ageze ahitwa Malibu.

Ubwo uyu umufotozi wa Kim Kardashian yagezwaga mu bitaro yatangiye kwitabwaho n’abaganga ariko haza kuvuka ikibazo cy’uko nta mafaranga ahagije yasabwaga n’abaganga yari afite, ibi byatumye hatangira gukusanywa inkunga hifashishijwe Konti yitwa Go Found Me kugira ngo byibuze haboneke ubuvuzi buhagije bwamusabaga byibuze agera ku bihumbi 10 by’Amadolari.


Kim Kardashian n’umugabo we bemeye ko bagiye gutanga ibihumbi 25 yo gushyigikira umuryango mu kuvuza umufotozi wabo. Marcus Hyde amaze iminsi mu bitaro, umutwe we warabyimbye mu buryo bukomeye ndetse kuva yakora impanuka ntabasha kuvuga.

Umufotozi wa Kim Kardashian mukaga nyuma y'impanuka ikomeye
TMZ yatangaje ko Hyde yakoze impanuka mu mpera z’ukwezi gushize.

Inkunga ya Kim Kardashian na West yahise irenga amafaranga yari akenewe mu buryo bw’ibanze.

Kuri uyu wa Gatatu, uyu muryango wavuze ko wahisemo gushyira mu ruhame inkunga utanze kugira ngo n’abantu bagire imbaraga zo gufasha umufotozi wabo bityo naramuka akize azabone n’uko atangira ubuzima.

Umufotozi wa Kim Kardashian mukaga nyuma y'impanuka ikomeye

Mbere y’impanuka, Hyde yaherekeje Kim n’umuryango we muri Bali kwifotoza amafoto yagombaga gukoreshwa mu binyamakuru, yanafotoye Kanye West ubwo yamurikaga album ye muri Wyoming.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU