Umugabo usanzwe ari umushoferi w’ikamyo itwara ibicuruzwa, yafatanye n’umugore basambanaga ubwo yacaga inyuma umugore we kurekurana biranga, birangira bajyanwe kwa muganga igitaraganya kugirango bagerageze kubatandukanya.

Umugabo wacaga inyuma umugore we yafatanye n'uwo basambanaga kurekurana biranga

Amakuru y’ifatana ry’aba bombi yamenyekanye ku munsi w’ejo tariki 20 Ugushyingo 2018 ndetse amafoto yabo akaba yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bari kwa muganga aho bari kugerageza kubatandukanya, nubwo bikigoranye cyane ko bamwe mubaturage bavuga ko byaba byaragizwemo uruhare n’umugore w’uyu mugabo, bakaba bahamya ko ntacyo abaganga babikoraho.


Nkuko bigaragara ku mafoto bari kwamuganga, uyu mugabo wo mu gihugu cya Uganda utatangajwe amazina, yari aryamye agaramye umugore amuri hejuru  kurekurana biranga bibaye kugeza ubwo bajyanwe ku bitaro.

Gufatana kw’abarimo gukora imibonano mpuzabitsina baca abakunzi babo inyuma ntibikunze kumvikana cyane, gusa si ubwa mbere ibi bibaye kuko no mu mwaka ushize muri Kenya, hari amafoto y’umugabo yasakajwe yafatanye n’umugore ubwo barimo gukora imibonano mpuzabitsina.

Umugabo wacaga inyuma umugore we yafatanye n'uwo basambanaga kurekurana biranga
Ubwo bari bageze ku bitaro Dogiteri yitegereza ibyabaye byamushobeye

Umugabo wacaga inyuma umugore we yafatanye n'uwo basambanaga kurekurana biranga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU