Umugore witwa Roxy Sykes w’imyaka 33 ufite ibirenge bimwinjiriza akayabo mu mushinga yavumbuye wo kugurisha amasogisi yambaye, n’inkweto ze, ku bantu bakunze ibirenge bye.

Umugore ufite ibirenge bimwinjiriza miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka

Uyu mugore Roxy Sykes ukomoka mu Bwongereza yabwiye abanyamakuru ko ahora yamamaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, kandi ko yinjiza ibihumbi 100 by’amapawundi ku mwaka, abikuye mu gucuruza amasogisi ye ari kunuka ndetse n’inkweto ze agurisha abakunzi b’ibirenge bye.


Roxy Sykes yafashe umwanzuro wo kugurisha izi nkweto ze n’amasogisi ku bantu bakunda ibirenge bye, nyuma yo kubwirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga ze ko afite ibirenge byiza ndetse bituma benshi bamukurikirana.

Roxy yafunguye urubuga rwa Instagram rwo kwamamaza ibi birenge bye, maze mu kwezi kumwe abona aba followers 10,000, niko kubona ko byamugirira akamaro aramutse atangije umushinga wo gucuruza amasogisi yambaye. n’inkweto ze.

Roxy agurisha isogisi rimwe amapawundi 20 mu gihe inkweto yambaye ayigurisha akayabo k’amapawundi 200.

Umugore ufite ibirenge bimwinjiriza miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka

Nyuma y’imyaka 4 akora uyu mushinga yavuze ko mu kwezi kumwe iyo yakoze cyane yinjiza ibihumbi 8 by’amapawundi.

Yagize ati: “Nyuma yo kubwirwa n’inshuti zanjye ndetse n’abaturanyi ko mfite ibirenge byiza,nahise ntekereza gukora umushinga wo kubyereka abantu ku mbuga nkoranyambaga.Natangiye kubona amafaranga ubwo nabwiraga abankurikiranaga ku mbuga nkoranyambaga ko ndi kugurisha amasogisi n’inkweto nambaye ku bakunze ibirenge byanjye.”


Yongeyeho agira ati: “Ntabwo nigeze nerekana isura yanjye kuko nari mbizi ko abantu bakunda ibirenge byanjye gusa.Ubu ndinjiza ibihumbi 8 by’amapawundi ku kwezi kumwe kubera ama video y’ibirenge byanjye,amasogisi n’inkweto byanjye.Sinzigera mbireka kuko nubwo nasaza,ibirenge byanjye bizakomeza kunyinjiriza amafaranga.”

Umugore ufite ibirenge bimwinjiriza miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka
Ibirenge bya Roxy bimaze kumugira umuherwe

Roxy utuye London, yaguye umushinga we ndetse yimuriye kwamamaza ibirenge bye ku mbuga za internet zitandukanye aho kuri ubu aka video yerekana ino rimwe rye imwe imwinjiriza amapawundi 100 ndetse ku cyumweru yinjiza amapawundi ibihumbi 2000.

Umugore ufite ibirenge bimwinjiriza miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka


Umugore ufite ibirenge bimwinjiriza miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka
Roxy Sykes ufite ibirenge bimwinjiriza akayabo buri mwaka

Leave a Reply