Abapolisi mu ishami rishinzwe ubugenzacyaha bakorera Kibuli bataye muri yombi umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere bamukurikiranyeho gutuka Perezida Museveni wa Uganda na nyina.

Umugore wigeze gutuka Perezida Museveni n’ umugore noneho ngo yatutse na nyina wa Museveni

Dr Stella Nyanzi yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018, ubu afungiye Kireka ahakorera urwego rwihariye rw’ iperereza.


Dr Nyanzi yatawe muri yombi yagiye kwigaragambiriza kuri Kaminuza ya Makerere, ngo iyi Kaminuza yanze kumusubiza mu kazi k’ ubushakashatsi, yahagaritswe nyuma yo kwanga kwigisha abanyeshuri bakorera impamyabumenyi y’ ikirenga Phd.

Umuvugizi w’ urwego rw’ iperereza yemeje aya makuru ati “Turamufite mu rwego rw’ iperereza ariko ntabwo turamuhata ibibazo.”

Muri Uganda ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Dr Nyanzi ashinjwa kuba tariki 16 Nzeli 2018, anyuze kuri facebook, yaratutse Perezida Museveni na nyina wa Museveni witabye Imana.

Dr Stella Nyanzi kandi ngo yigeze gutuka umugore wa Perezida Museveni akaba na Minisitiri w’ uburezi, amuhora ko atita ku isuku y’ abana b’ abakobwa. Yigeze no gutuka Perezida Museveni, bivuze ko iki cyaha akurikiranyweho kimuhamye bitaba ari ubwa mbere yaba amututse.

Gutuka Minisitiri w’ Uburezi Janet Museveni nibyo byatumye Kaminuza ya Makerere imwirukana mu kazi. Yari yatawe muri yombi muri Mata umwaka ushize arekurwa muri Gicurasi atanze ingwate.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU