Daniel Lubwama Kigozi uzwi ku izina ry’ Umuhanzi Navio, aravugwaho kurwanira mu kabari gaherereye mu gace ka Kololo, mu Mujyi wa Kampala.

Umuhanzi Navio yarwaniye n’umukobwa mu kabari

Uyu muraperi avuga ko atigeze arwana, ahubwo agashimangira ko yashyamiranye n’umukobwa witwa Carol wiga muri Kaminuza ya Makerere, aho banyweraga mu kabari kitwa ‘Wave Lounge’.


Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Uganda, Pmldaily, ngo Navio yahutaje Carol, by’umwihariko ntiyamusaba imbabazi, ubushyamirane butangira gutyo.

Navio yisobanura avuga ko byari ibintu byoroshye, bidakwiye kwitwa imirwano, aho ashimangira ko uyu mukobwa yamwimye inzira ngo atambukwe, biba impamvu yo gushwana.

Ati “bari bamfungiye inzira, bari ku rugero rurenze rw’ubusinzi, twarashwanye byoroshye ntabwo narwanye mu kabari.”

Andi makuru avuga ko Navio yahutaje uyu mukobwa watangajwe izina rimwe rya Carol, bimutera uburakari aho yavugaga ko Navio amusuzuguye, mu kuzamura imirwano ngo yafashwe n’umurinzi w’uyu muhanzi witwa Billy.

Carol wari kumwe n’abantu batandatu barimo abasore babiri, ngo bahise bagaba igitero kuri Navio bamuhata ibitutsi, bamushinja guhutaza mugenzi wabo ndetse akanga no kumusaba imbabazi.

Ugushyamirana kw’izi mpande ebyiri ngo kwaba kwarahoshwe n’ubuyobozi bw’aka kabari, Navio wanze gusaba imbabazi ahera ko ahava.


Navio ni umuhanzi w’imyaka 35 y’amavuko, aririmba Hip Hop, ahagana mu mwaka wa 2000 nibwo yatangiye umuziki, akaba azwi ku ndirimbo nka The Chosen, Otyo, Nielewe,…

Twabibutsa ko muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo umuhanzi Mowzey Radio wo mu itsina Goodlyfe yapfuye kubera kuvira imbere. Urupfu rwe rwakuruwe n’ugushyamirana kwavukiye mu kabari.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU