Umukobwa wakowe inka 500, imodoka 3 za V8 n’ amafaranga atagira ingano yamaze gushyingirwa kuri uwo mugabo w’umushabitsi wo muri Sudani y’Epfo witwa Kok Alat wamutsingiye mu basore bensho bamwifuzaga, ariko agenda atishimye.

Umukobwa wakowe inka 500 n’imodoka 3 za V8 yashyingiwe atishime

Nyalong Ngong Deng Jalang, umukobwa wari akiri isugi ku myaka 17 y’amavuko, yakoze ubukwe kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo, ku mafoto yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga bavuga uburyo yakowe akayabo, wabonaga ko uyu mukobwa atishimye na gato kuko uyu mugabo we ashaje ndetse batanakundanye, ahubwo we abifata nko kuba yaragurishijwe nkuko Standard media yabyanditse.


Nyalong Ngong Deng Jalang yifuzwaga n’abasore bagera kuri batandatu barimo uwitwa David Mayom Riak, umuyobozi w’ungirije w’intara ya Eastern Lakes. Bose mu bagabo bamwifuzaga banagiye iwabo kumusaba, buri umwe agenda avuga ko yifuza ko yamubera umugore.

Umugabo yakoye inka 500 n’imodoka eshatu za V8

Mu gihe mu muco wo muri Sudani umukobwa akobwa inka, Kok Alat we yageretseho n’imodoka 3 za V8 kugira ngo arebe ko yahiga abandi akamutwara. Yabikoze kugira ngo atsinde irushanwa kuko uwagombaga gutanga byinshi ari we wari kumwegukana.

Umukobwa wakowe inka 500 n’imodoka 3 za V8 yashyingiwe atishime
Nyalong Ngong Deng Jalang yatwawe n’uyu muherwe Kok Alat ubona atishimye

Ubusanzwe muri iki gihugu inkwano iba iri hagati y’inka 20 na 40, imwe igura hagati y’amafaranga yo muri sudani angana n’ibihumbi bitanu (5 000) na Cumi na bibiri (12 000) nkuko Edge.Ug yabitangaje, uyu umukobwa wakowe inka 500 na V8 eshatu yaciye agahigo.

Kok Alat wakoze ubukwe atanze aka kayabo asanzwe afite abagore 9, Nyalong Ngong Deng Jalang akaba abaye umugore wa 10.

Itegeko nshinga ryo muri Sudani ntirigena imyaka nyayo umukobwa aba yemereweho gusezerana kuko hari abakora ubukwe bafite 16 na 17 kuzamura.

INDI NKURU BIJYANYE WASOMA

Umugabo yakoye inka 500 n’imodoka eshatu za V8

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU