Suzan Namata yakatiye gufungira by’ agateganyo iminsi 30 muri Luzira kubera amashusho yifashe avuga ko azakubita igitsina cye mu menyo ya Perezida Museveni natarekura umuhanzi w’ umudepite Bobi Wine.

Umukobwa wifashe amashusho avuga ko azakubita igitsina cye mu menyo ya Perezida Museveni yaburanishijwe

Amashusho uyu mukobwa yayakwirakwije ku mbugankoranyambaga mu kwezi kwa 8 ubwo Depite Robert Kyagulanyi yari afungiye mu nkambi ya gisirikare akurikiranyweho kugambanira igihugu.


Uyu mukobwa yumvikanye muri video agira ati: “Bantu bakomeye, muturekurire umugabo. Museveni uri nk’ amabuno y’ umusaza. Ubu tugiye kumucanga(beach) ariko nitugaruka utararekura Bobi Wine turagukubita ibitsina byacu mu menyo.”

Umukobwa wifashe amashusho avuga ko azakubita igitsina cye mu menyo ya Perezida Museveni yaburanishijwe

Namata amaze amezi abiri afungiye muri kasho ya polisi akurikiranyweho ibyaha byifashisha ikoranabuhanga no gutuka perezida Museveni. Ibi byaha bihanwa n’ amategeko ya Uganda.

Namata yafashe aya mashusho avuga ko azakubita igitsina cye mu menyo ya Perezida Museveni muri Kanama 2018, nyuma y’ uko imodoka ya Museveni yari yangijwe ibirahure ahitwa Arua. Aha Arua haberaga ukwiyamamaza kw’ abataniraga gusimbura Depite Ibrahim Abiriga wishwe.

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2018, Namata yagejejwe imbere y’ urukiko rwa Buganda aburanishwa ku ifungwa n’ ifungurwa bya agateganyo n’ umucamanza Stella Maris Amabilis. Uyu mukobwa ahakana ibyo aregwa.


Namata yasabaga urukiko kumurekura akaburana adafunze kuko arwaye umutima na malaria cyane ko avuga ko yarwaye Malaria ari muri kasho ntavuzwe.

Umukobwa wifashe amashusho avuga ko azakubita igitsina cye mu menyo ya Perezida Museveni yaburanishijwe

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho gukoresha ibikoresho by’ ikoranabuhanga mu gukwirakwiza amashusho atuka Perezida Museveni binyuze kuri Whatsapp, kubangamira amahoro n’ ituze bya rubanda no kwinjira mu buzima bwite bwa Perezida Museveni.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU