Kuri iki cyumweru tariki ya 18 ugushyingo ahagana i saa cyenda z’ijoro umuntu 1 yasize ubuzima mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yabereye mu murenge wa Mugombwa ho mu karere ka Gisagara.

Umuntu 1 yasize ubuzima mu mpanuka yabari bavuye mu bukwe ku Gisagara

Abaturage bari bavuye mu bukwe i Kigali batashye mu murenge wa Muganza batwawe na Coaster ya kompanyi itwara abagenzi ya Alpha bakoze impanuka umuntu umwe ahasiga ubuzima.

Iyi modoka yibirinduye abari bayirimo benshi barakomereka, umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima, abakomeretse bajyanwa mu bitaro nk’uko abatuye aho iyi mpanuka yabereye babivuga.

Kugeza ubu birakekwa ko iyi mpanuka yatewe n’umunaniro ukabije w’umushoferi wari utwaye iyi Coaster y’abari bavuye mu bukwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU