Umunyamideli ukomeye Miriam Odimba watumye ibendera rya Tanzania rigaragara ahantu hatandukanye kubera ibikorwa bye, yifuza kubyarira umuhanzi Diamond Platnumz umwana wa kane nyuma y’abandi batatu yabyaranye na bandi bagore be babiri.

Umunyamideli Miriam Odimba uba mu Bufaransa yifuza kubyarana na Diamond Platnumz

Umunyamideli Miriam Odemba uba mu gihugu cy’ Ubufaransa yavuze akamuri kumutima yemera ko akunda byimazeyo indirimbo z’umuhanzi ukomeye muri Bongo Flava, Nasibu Abdul (Diamond Platnumz) kuko arizo zonyine yumva zikamukora ku mutima.


Miriam Odimba aganira na Ijumaa Wikienda ku murongo wa Telefone, yabajijwe niba yaba yifuza kuzasubira mu gihugu akomokamo (Tanzania) cyangwa niba azahitamo kwigumira mu Bufaransa avuga ko ntakabuza kuba yasubira ku butaka yakuriyeho kuko anahakumbuye cyane.

Yakomeje abazwa ikintu nyamukuru akunda kimutera gukumbura gusubira muri Tanzania, asubiza ko akunda cyane umuziki waho, ariko ko cyane cyane akunda indirimbo za Diamond Platnumz.

 Umunyamideli Miriam Odimba yifuza kubyarira Diamond Platnumz umwana wa 4
Umunyamideli Miriam Odimba yifuza kubyarira Diamond Platnumz umwana wa 4

Yabajijwe niba nta w’undi muhanzi wo muri Tanzania uririmba bikamunyura avuga ko nta w’undi uretse Diamond wenyine.

Ibi byatumye umunyamakuru agira amatsiko yo kumenya impamvu akunda indirimbo za Diamond gusa, avuga ko abona ari umuhanzi uzi kuririmba kandi uretse n’ibyo ni umugabo uzi gushyira mu bikorwa gahunda ze.

Miriam Odimba yongeyeho ko bibaye ngombwa, yifuza cyane kuba yabyarira Diamond undi mwana wa kane, nyuma y’abandi babiri yabyaranye na Zari Hassan n’umwe yabyaranye na  Hamisa Mobetto.


Muri iki kiganiro Miriam Odimba yavuze ko yitegereza abana batatu Diamond Platnumz yabyaranye na Zarinah Hassan ‘Zari The Boss Lady’ na Hamisa Mobeto bigatuma nawe yifuza kumubyarira umwana wa Kane.

Irebere umunyamideli uba mu Bufaransa wifuza kubyarana na Diamond Platnumz
Miriam Odemba yifuza kubyarira Diamond umwana wa Kane

Miriam Odimba akaba ari umunyamideli wabigize umwuga ku rwego mpuzamahanga, yavukiye mu Mujyi wa Arusha Tanzania mu mwaka wa 1983. Mbere yuko uyu mukobwa atangira kwitabira amarushanwa atandukanye y’ubwiza ku rwego rw’Isi, yabaye Miss Temeke mu w’ 1997.

Mu w’ 1998 yaje mu icumi ba mbere beza biyamamaje muri Miss Tanzania, nyuma yaho yongera kugaragara muri batanu ba mbere mu irushwanwa rya M-Net Face of Africa, naho muri  1999 Miriam Odimba yaje muri 17 beza mu irushnwa rya Elite Model Look Tanzania.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU