Umunyarwandakazi Uwineza Antoinette wari uzwi ku izina rya Uwababyeyi Michelin yakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rwo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, ahamijwe kwica umukobwa w’inshuti ye n’umwana we.

Umunyarwandakazi muri Kenya yakatiwe gufungwa burundu ahamijwe icyaha cy' ubwicanyi
Uwineza Antoinette wari uzwi ku izina rya Uwababyeyi Michelin

Aba bombi bashyamiranye bapfa umugabo w’umuzungu.


Urukiko rwa Nairobi rwahamije Uwineza ukomoka mu Rwanda kwica Uwambaye Winnie Colpitts n’umwana we w’amezi arindwi.

Umucamanza Jessie Lesiit yavuze ko Uwineza yabishe mu “buryo bwa kinyamaswa.’’

Citizen Tv dukesha iyi nkuru yatangaje ko ubu bwicanyi bwabereye mu Macumbi ya Saharan i Nairobi gusa ntiyatangaje uko bwakozwe, bivugwa ko umugabo w’umuzungu ari we wabaye intandaro kuko aba bombi ariwe bapfuye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU