kuri uyu wa Gatandatu taliki 10 Ugushyingo 2018, umunyepolitiki Mpayimana Philippe wigeze kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2017, akongera akaba umukandida wigenga mu matora y’abadepite yo mu mwaka wa 2018, yangiwe gukorana ikiganiro n’Abanyamakuru.

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe yangiwe gukorana ikiganiro n’itangazamakuru

Ikiganiro cyari giteganyijwe kuva isa yine za mu gitondo kugeza I saa munani, ariko ntibyamukundiye, kuko aho yari yakodesheje ngo ahabonanire n’abanyamakuru yabujijwe kuhinjira n’abashinzwe umutekano waho. Mpayimana Philippe yanyarukiye ku biro bya Police biri hafi aho, bamubwira ko icyo bamufasha ari uko yatanga ikirego bikazakurikiranwa.

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe yangiwe gukorana ikiganiro n’itangazamakuru
Ubwo abashinzwe umutekano wa Club +250bangiaga Mpayimana n’abamwungirije kwinjira aho bishyuriye

Ubwo yagarukaga aho bamwangiye gukorera ikiganiro n’abanyamakuru kuri Club + 250 imbere ya Sonatubes ku Kicukiro, bongeye kumwangira kwinjira, ahitamo kuvuganira n’itangazamakuru, hanze y’amarembo.

Mpayimana Philippe yatangaje ko impamvu yo guhura n’itanbgazamakuru uyu munsi ari ukurikimurikira imirongo migari y’Umutwe wa Politiki aherutse gushinga anabagaragarize abo bafatanya hose mu gihugu, yangiwe gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru ngo abagaragarize gahunda y’ishyaka yatangije, n’abarihagarariye mu gihugu.

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe yangiwe gukorana ikiganiro n’itangazamakuru
Ubwo Mpayimna Philippe yageraga kurio Police Station ya Kicukiro

Yongeyeho ko ababajwe cyane no kwangirwa gukorera ikiganiro aho yishyuye kugikorera, asaba ko Abanyawarnda bakwigiramo umuco wo kwanga umugayo, bakubahiriza amasezerano. Yirinze kugira auwo ashinja gutambamira ikiganiro cye, ariko avuga ko bimwe mu byamuhagurukije ari ukuzarwanya muri politiki, harimo n’ibisa n’iki gikorwa yakorewe.

Umunyepolitiki Mpayimana Philippe yavuze ko ataciwe intege n’ibyo akorewe, ko kandi azakomeza gahunda ye nk’umunyapolitiki ugamije impinduka nziza zubakiye ku bisanzwe bihari.

Umusaza umwe wigaragarije abanyamakuru nk’ukuriye umutekano w’abasanzwe barinda Club +250 yasabye Mpayimana n’abo bari kumwe kuva ahongaho, brabyubahiriza, ikiganiro kirangirira aho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU