Umuraperi witwa Ray J wahoze ari umugabo wa Kim Kardashian nyuma akaza gushyira hanze amashusho yabo bari gukora imibonano mpuzabitsina, yamennye amabanga ya Kim menshi.

Uyu muraperi yatangaje ko uyu munyamideli Kardashian w’imyaka38 afite igikapu cyuzuye ibikinisho yifashisha mu gukora imibonano mpuzabitsina kandi ko yabaswe no kwifata ama selfies gusa.


Ray J w’imyaka 37 yavuze ko Kim Kardashian atakaza buri mwaka akayabo k’ibihumbi 75 by’amadolari agura utwenda tw’imbere ndetse akunda kunywa umuvinyo witwa Cristal.

Ku wa kane w’iki cyumweru,nibwo Ray J yavuze ko aticuza kuba yaratandukanye na Kim, ndetse bimushimisha kuba yararyamanye nawe mbere ya Kanye West usigaye ari umugabo we.

Yagize ati: “Kim nanjye twagiranye ibihe byiza.Twakundaga gukorana siporo gusa ntiyayikundaga kuko yanga kugira ibyuya.Iyo yakoraga siporo yaburaga ukuntu yitera ibirungo.Yakundaga imibonano mpuzabitsina nk’umusazi ndetse yari afite igikapu gitukura cya Louis Vuitton cyari cyuzuye ibikinisho byo kumufasha gutera akabariro.yatakaje ibihumbi birenga 100 by’amadolari agura amakariso (G-strings).”

Umuraperi Ray J yamennye amabanga ya Kim Kardashian menshi


Ray J yamamaye cyane mu bitangazamakuru kubera amashusho y’urukozasoni yasohotse ari gutera akabariro na Kim Kardashian byatumye n’uyu mugore aba icyamamare, akurura amaso y’ibyamamare bitandukanye kubera ubwiza bwe.

Ray J yashyize hanze amabanga ya Kim Kardashian
Ray J yashyize hanze amabanga ya Kim Kardashian

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU