Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abagize umuryango wo kwa Sebukwe wa Humble Jizzo watangiye kugera mu Rwanda aho waje kwitabira umuhango w’ubukwe bw’umukobwa wabo buzaba kuri  uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo 2018 i Gisenyi

Umuryango wo kwa Sebukwe wa Humble Jizzo wishimiye ubwiza bw'u Rwanda

Nyuma yuko abo kwa Sebukwe wa Humble Jizzo bose bamaze kugera mu Rwanda, bagiye gutemberezwa bimwe mu bice nyaburanga by’u Rwanda kabone ko ari ubwa mbere bose bageze mu afurika.

Ku munsi w’ejo Manzi James uzwi nka Humble Jizzo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yashyizeho amafoto mesnhi ari gutembereza umuryango w’umugore we muri parike y’akagera aho bagiye kwirebera urusobe rw’ibinyabuzima  biyigize harimo inyamaswa ndetse n’ibiyaga .

Muri ayo mafoto harimo ifoto Humble Jizzo arikumwe  n’umufasha we we bari gufata amafoto ya zimwe mu nyamaswa zigize iyo parike harimo udusumabashyamba ndetse n’imparage ayandi harimo aho ari kumwe na sebukwe amwereka anamusobanurira ibigize iyo parike

Mu kiganiro Humble Jizzo yagiranye na touchrwanda muri iki gitondo yadutangarije yuko  nyuma yuko umuryango w’umufasha ugeze mu Rwanda batangiye kubatembereza ibice bimwe na bimwe by’umujyi wa Kigali aho yatubwiye ko yabatembereje muri zimwe mu nyubako zo mu mugi hagati nko ku gasongero ka ubumwe hotel aho babashije kwirebera ubwiza bwa Kigali bari ahiregereye.

Tumubajie uko bakiriye u Rwanda yadusubije ko bishimiye uko u Rwanda rufite isuku ndetse n’umutekano nuko abanyarwanda bakira abashyitsi n’isuku bababonyeho, akomeza atubwira ko nyuma yo kuva muri parike y’akagera bafite gahunda yo kuzasura ibindi bice byinshi by’u Rwanda .

Ku bijyanye n’imyiteguro y’ubukwe Humble yatubiye ko bayigeze kure ibyinshi byarangiye kandi yizera ko bizagenda neza kandi n’abatumirwa babo bose biteguye neza kaba yizera ko umunsi w’ubukwe abantu bose bazaba bakeye.

Biteganyijwe y’uko ubukwe bwa Manzi James na Amy Blauman buzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo 2018 ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu mugi wa Rubavu

Umuryango wo kwa Sebukwe wa Humble Jizzo wishimiye ubwiza bw'u Rwanda

Umuryango wo kwa Sebukwe wa Humble Jizzo wishimiye ubwiza bw'u Rwanda

Umuryango wo kwa Sebukwe wa Humble Jizzo wishimiye ubwiza bw'u Rwanda

Umuryango wo kwa Sebukwe wa Humble Jizzo wishimiye ubwiza bw'u Rwanda

Umuryango wo kwa Sebukwe wa Humble Jizzo wishimiye ubwiza bw'u Rwanda

Umuryango wo kwa Sebukwe wa Humble Jizzo wishimiye ubwiza bw'u Rwanda

Umuryango wo kwa Sebukwe wa Humble Jizzo wishimiye ubwiza bw'u Rwanda

Umuryango wo kwa Sebukwe wa Humble Jizzo wishimiye ubwiza bw'u Rwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU