Umunyamakuru Phocas Ndayizera yarabuze ukorera Radio y’abongereza BBC ishami ryayo ry’i Kinyarwanda amaze Icyumweru cyose ntawuzi Irengero rye nyuma yuko yavuye mu rugo ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, umuryango we ukaba uhangayikishijwe n’ibura rye.

Umuryango w'Umunyamakuru Phocas Ndayizera wakoreraga BBC uhangikishijwe n'ibura rye

Umugore we Mukarugira Chantal yabwiye Umuseke ko Ndayizera yavuye mu rugo kuwa gatatu mu gitondo agiye mu mugi i Muhanga gukoresha ‘Printing’ y’inyandiko.

Ati “kuva icyo gihe kugera ubu twaramubuze. Telephoni ze ntizicamo. Twashakiye ahantu hose dushoboye twaramubuze. Twanamenyesheje inzego zishinzwe umutekano.”

Mukarugira avuga ko umugabo we ubusanzwe atajya akuraho telephone ariko uwo munsi kuwa gatatu ku gicamunsi zari zavuyeho.


Mukarugira avuga ko nta bibazo mu mibanire n’abaturanyi, mu buzima busanzwe cyangwa mu kazi azi umugabo we agira.

Nyuma yo kumubura Mukarugira bukeye bwaho kuwa kane tariki 22 Ugushyingo yabimenyesheje urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha mu mugi wa Muhanga.

Umugore we avuga ko we n’abana ubu bari mu gihirahiro n’agahinda ko kuba nta gakuru ka Phocas Ndayizera, baheruka kuwa gatatu.

Modeste Mbabazi Umuvugizi w’uru rwego kuri uyu wa 27 Ugushyingo yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko Ndayizera yabuze bayamenye ariko bagikurikirana ibura rye.

Phocas Ndayizera n’umugore we batuye mu mudugudu wa Munyinya Akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe muri Muhanga. Bafite abana batatu bakiri bato.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU