Tanzaniya ni igihugu giherereye mu burazirasuba bwa Afurika kikab ari kimwe mu bihugu byo muri kano karere gifite ibiyaga byinshi ndetse na parike nyinshi aho muri ibyo biyaga  usangamo imvubu nyinshi cyane, kuri ubu leta ya Tanzaniya yakoze umushinga wo kugurisha toni  3.5 z’amenyo y’imvubu.

Umushinga wo kugurisha toni 3.5 z’amenyo y’imvubu wateye ikibazo muri Tanzaniya

Nyuma yo kumva uwo mushinga imiryango iharanira uburenganzira bw’inyamwaswa zo mu ma parike  wavuze yuko icyo cyemezo cyo kugurisha toni 3.5 z’amenyo y’imvubu ushobora gutuma habaho ubwiyongere bwinshi cyane bwa barushimushi bazica kubera uko ayo menyo ahenze.


Nkuko  bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byemejwe neza ko amenyo  12.500 y’imvubu agiye gushyikirizwa ministere y’ubukerarugendo y’umujyi wa Dar es Salaam agiye gushyira mu cyamunara .

Abashashatsi mu bijyanye n’ibyi nyamaswa batangaje ko nubwo Leta ya Tanzaniya yafashe icyo cyemezo cyo gushyiraho umushinga wo kugurisha ayo mahembe bishobora gushyira mu byago biganisha ku rupfu imvubu ziri ku rutonde rutukura rw’inyamaswa ziri muziomba gushira kw’isi mu gihe zikomeje kwicwa kubera inyungu za bamwe .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU