Ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto yaciye ibintu agaragaza umusore wakubiswe izakabwana azira gusambana n’umukobwa mu gitaramo.
Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umusore utatangajwe amazina ye, aho yakubiswe izakabwana n’abari bitabiriye igitarambo azira gusambana mu ruhame n’umukobwa bataziranye bahuriye muri icyo gitaramo, akamushukisha amafaranga kugirango bashobore kubikorera ku karubanda.
Ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda nk’uko cyabitangaje, kivuga ko uyu musore akimara gukora aya marorerwa, yahise atabwa muri yombi kubera iki cyaha cy’urukozasoni yakoreye mu ruhume mu kimbo kubikorera aho abantu hihereye abandi batareba, ariko yabanje gukubitwa n’abari muri icyo gitaramo.

