Rev. Karangwa John usanzwe ari umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR yarokotse impanuka y’imodoka yebereye mu mu karere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018.

Umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR Rev.Karangwa John yakoze impanuka imodoka ya V8 irangirika cyane

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IBYISHIMO ku murongo wa telefone, Rev. Karangwa John yatangaje ko iyo mpanuka yabaye itari ikomeye cyane ariko avuga ko yangije imodoka agendamo.


Yavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo yagonganaga n’itagisi itwara abagenzi icyakora ngo ntihagira ugwa muri iyo mpanuka cyangwa ngo akomereke.

Umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR Rev.Karangwa John yakoze impanuka imodoka ya V8 irangirika cyane
Imodoka ye yo mu bwoko bwa V8 yangiritse cyane

Yagize ati :“Impanuka yabaye hagati ya saa yine na saa tanu, ntabwo yari ikomeye cyane, ni imodoka yangiritse ariko twe ntabwo twakomeretse. Impanuka yabaye twenda kugera mu Mujyi wa Rubavu.”

Asobanura uko impanuka yagenze, Rev Karanga yagize ati:”Yagonze itagisi, ariko uwo twagonganye na we ntacyo yabaye kuko twagendaga gake.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU