Umubyeyi witwa Jean Bosco Sibomana aratabaza urwego rubishinzwe avuga ko umwana we yarenganye ubwo ubuyobozi bw’ishuli bwabujije umwana we gukora ibizamini bya Leta buvuga ko afite ikibazo cyo mu mutwe.

 

Uyu mubyeyi avuga ko umwana we witwa Cyizere Sebahunde wiga mu ishuri rya Ecole secondaire de Murama hazwi nka Gitwe aravuga ko yakorewe akagambane n’ubuyobozi bw’iri shuri bukabuza umwana gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye 2017-2018.

Mu kiganiro twagiranye  Sibomana J Bosco yavuze ko ahagana hagati y’ukwezi kwa Nzeli n’Ugushyingo ubuyobozi bw’iri shuri bwahamagaye uyu mugabo ngo aze atware umwana we kuko ngo afite ikibazo cyo mu mutwe maze nyuma ibizamini bisanzwe bitangiye ngo bamusaba ko yakongera akagarura uyu mwana agakora ibizamini nka bandi.

Bosco avuga ko we ubwe yaganirije umwana we amubwira ko nta kibazo cyo mu mutwe afite ahubwo ngo afitanye ibibazo n’abayobozi b’iki Kigo bimwe muri ibyo bibazo ngo bishingiye ku nshingano bamuhaye z’idini we atashakaga kuko ngo yagiye kwiga ntiyagiye mu by’idini.

Irindi zingingiro ry’ikibazo Bosco avuga ryateje kuba uyu mwana we kudakora ikizamini, ngo ni ikibazo umwarimu yabajije Cyizere(Umwana wa J Bosco) maze yagisubiza uko acyumva (Mu buryo butaribwo ) agashingiraho avuga ko yasaze.

Sebahunde umuhungu wa J Bosco wabujijwe gukora ibizamini

Ibi rero ngo bituma Bosco abona ko ari akagambane yakorewe kugirango umwana we asibizwe dore ko ngo kuva mu mwaka wa mbere yazaga mu myanya ya mbere kandi nawe ubwe akaba yarakoze isuzuma agasanga nta kibazo cyo mu mutwe afite.

Ikindi yibaza impamvu bamuhamagaye ngo aze atware umwana nyuma bajya gukora ibizamini bitari ibya Leta bakamuhamagara ngo aze akore nk’abandi byagera kuri icyo gisoza icyiciro rusange bakamubuza bavuga ko yasaze.

Asanga iyo biba aribyo ko uyu mwana yari kuba afite ubwo burwayi,mbere y’uko bamwemerera kwinjira mu kigo bakabaye baramusabye ibipapuro bigaragaza ko yakize ubwo burwayi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ishuri, buvuga ko uyu mwana yivugiye ko atameze neza bityo akava mu cyumba cyakorerwagamo ibizami.

Theogene wungirije umuyobozi w’ishuri rya Ecole Secondaire rya Murama mu kiganir0 yagiranye na touchrwanda.com yavuze ko ikibazo cya Sebahunde kizwi kuva mu rwego rw’ishuli kugeza ku rwego rwa REB.

Avuga ko batanze raporo kuri uru rwego kuko bizwi neza ko afite uburwayi bwo mu mutwe bityo ngo niyo umubona inyuma ubona ko afite uburwayi.

Yagize ati” ikibazo cy’uwo mwana kirazwi kuva mu rwego rw’ishuri kugeza ku rwego rwa REB.Twebwe tuba turi ku kigo duhagarariye santire y’ibizamini ariko hari abahagarariye REB tuba twatanzeho Raporo.Bageze aho ibyo byabereye babibonye.”

Yakomeje agira ati” iyo urebye uwo mwana atagiye kwa muganga ubona ko afite ikibazo cyo mu mutwe kuko ubona ko asubiza ibitajyanye.”

Yemera ko bahamagaje uyu mubyeyi bakamubwira ko ibisubizo by’uyu mwana byahindutse bakamugira inama ko yamutwra ku bashinzwe imitekerereze ya muntu bakamufasha, aramutwara nk’umubyeyi ariko ngo nyuma yaje kumugarura avuga ko byakemutse.

Twavuganye n’umukozi wa REB mu karere ka Ruhango avuga ko icyo kibazo akizi ariko ngo we atemerewe kugira ibyo atangaza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU