Helen Evans yahagaritswe ku kazi imyaka 2 nyuma yo kuregwa na mugenzi we w’umugabo ko yakuruye igitsina cye ubwo bari mu birori bari bahuriyemo n’ababyeyi b’abana bigisha. 

Umwarimukazi yakuruye igitsina cy’umugabo bakorana none yahagaritswe ku kazi

Helen Evans, umwalimukazi w’imyaka 48, wigishaga mu mashuli abanza ku kigo cya Llanishen Fach Primary schooly i Cardiff ho mu gihugu cya Wales, yaryohewe n’umuziki babyinaga niko gufungura ipantaro ya mugenzi we amukurura igitsina ndetse n’udusabo dukora intanga aradukanda uyu mugabo avuza induru.

Uyu mugabo utavuzwe amazina, nyuma yo gukururwa igitsina n’udusabo dukora intanga yanze kugaruka kwigisha, arega uyu Helen Evans mu buyobozi bw’ikigo ko yamusebeje cyane imbere y’ababyeyi b’abana bigisha, ko akwiriye guhanwa.


Yagize ati: “Mwarimukazi Helen,yaranyegereye turi mu birori n’ababyeyi b’abana twigisha,atangira gufungura ibifungo by’ishti yanjye.Yaje kumanura kumanura ikiganza cye amfata udusabo dukora intanga.Navugije induru arandekura gusa yatumye nseba cyane.Nasubiye kwicara ku meza mfite ikimwaro ndetse ntiyanyegereye ngo ansabe imbabazi.”

Uyu mwarimukazi Helen yakoze amakosa menshi arimo kuzana inzoka nzima ku ishuli atabisabye ubuyobozi,gutuka abarimu bagenzi be n’indi myitwarire idahwitse byatumye ahagarikwa imyaka 2 atigisha.

Helen yari amaze imyaka 22 yigisha kuri iki kigo gihereye mu mujyi wa Cardiff, gusa yanze kumvira inama z’abayobozi b’iki kigo bituma ahanirwa ibibi byose yakoze, harimo n’ibi by’uko yakuruye igitsina cy’uyu mwarimu bakoranaga muri Gicurasi 2013.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU