Umwarimukazi witwa Anastasia Khrolenko w’imyaka 27 wigishaga umusore w’umurusiya witwa Dmitry Rybalchenko w’imyaka 19 bakundanaga, yishwe anizwe n’uyu musore watawe muri yombi.

Umwarimukazi yishwe n'umunyeshuli bakundanaga amuhoye kwishyuzwa umwenda yari amurimo

Uyu musore yababajwe n’uko uyu mwarimukazi bakundanaga yamwishyuje amafaranga yari yaramugurije, niko kumusaba ko bajyana gutemberera mu gashyamba, bageze ku kiraro aramuniga, umurambo we awuta mu mazi.


Uyu mwarimukazi wigishaga icyongereza ku kigo se w’uyu musore wamwishe yari abereye umuyobozi (headmaster), yari amaze imyaka mike atandukanye n’umugabo we ndetse bafitanye umwana umwe.

Dmitry yishe uyu mwarimukazi mu Ukwakira 2016 amunize, ndetse yemereye polisi ko nyuma yo kumuniga yanamukubise ibuye ku mutwe, arangije aramugonga amuta mu mazi kugira ngo bizagaragare ko yishwe n’impanuka.

Umwarimukazi yishwe n'umunyeshuli bakundanaga amuhoye kwishyuzwa umwenda yari amurimo
Dmitry Rybalchenko w’imyaka 19 yatawe muri yombi nyuma yo kwica Anastasia Khrolenko w’imyaka 27 

Uyu mwicanyi yajugunye umurambo w’uyu mugore mu ruzi rwitwa Razdolnaya,uvumburwa n’abarobyi nyuma y’amezi 6 yishwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Dmitry yishe uyu mwarimukazi nyuma y’aho bashwanye bapfa amafaranga yamugurije arangije amusaba ko batemberana mu rwego rwo kwiyunga, asigira umukobwa we uwahoze ari umugabo we, atazi ko agiye kwicwa..

Umwarimukazi yishwe n'umunyeshuli bakundanaga amuhoye kwishyuzwa umwenda yari amurimo
Umwarimukazi Anastasia Khrolenko w’imyaka 27

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uyu mwarimukazi, Dmitry yahanishijwe igifungo cy’imyaka 9 n’amezi 11.

Umwarimukazi yishwe n'umunyeshuli bakundanaga amuhoye kwishyuzwa umwenda yari amurimo
Dmitry Rybalchenko w’imyaka 19 yahanishijwe igifungo cy’imyaka 9 n’amezi 11.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU