Umuhanzi Austin Peter Luwano uzwi nka Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda mu njyana ya Afro Beat, nyuma yo kwicirwa urugi akanafungirwa amazi n’umukozi wa wasac we yahisemo kwerekana agahinda ke abinyujije ku mbuga nkoranyambaga abaza niba koko Wasac ariko ikora.

Uncle Austin ntiyishimiye umukozi wo muri Wasac wamwiciye urugi aje kwishyuza amazi

Ibi rero  byabaye kuri uyu mugabo  bikaba byarabaye ku wa kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018 nkuko yabitangarije kimwe mu binyamakuru bikora imyidagaduro bya hano mu Rwanda  yagize  ati: “Urumva nari naraye ntashye ntinze ndaryama nkanguka bukeyeho gato, ngikanguka nagiye muri gahunda zanjye zisanzwe natsa imodoka njya mu mujyi ngeze mu mujyi imvura iguye ni bwo nagiye guhanagura ikirahure mbona agafagitire ka WASAC, nahise mpamagara umukozi wanjye mubaza niba hari umukozi wa WASAC wigeze atwishyuza wenda ntahari arampakanira ahita anambwira ko asanze amazi bayafunze ndetse ko n’urugi barwishe nawe byari byamuyobeye.”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Uncle Austin  yagize ati: “I have  a Question ,When  did your workers start Breaking Into People’s compound baryamye ugasanga  bagusigiye facture ku  modoka  kandi nabwo ukabibona ari uko imvura iguye ukayibona kuri wiper ? kandi ntani kirarane  usanganywe  nibura ngo  tuvuge ko bakubuze this  wrong.”

Uncle Austin ntiyishimiye umukozi wo muri Wasac wamwiciye urugi aje kwishyuza amazi

Wasac  nyuma yo kubona ubu butumwa butashimishije uyu muhanzi yamusubize  mu magambo y’icyongereza  igira iti “That is not the actual Procedure” , bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ko ubusanzwe atariyo mikorere yayo .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU