Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufite umunyamakuru Phocas Ndayizeye

Umunyamakuru ukomeye wa BBC mu Rwanda, Phocas Ndayizeye, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo gufatanwa ibiturika [dynamite] yateganyaga gukoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ndayizeye usanzwe utuye i Muhanga, yeretswe itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura.


Umuvugizi w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modetse, yabwiye itangazamakuru ko Ndayizeye yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, afatiwe i Nyamirambo amaze gushyikirizwa ibyo biturika. We n’undi muntu wari umaze kubimuha bahise batabwa muri yombi.

Icyaha akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 19 y’itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba.

Ivuga ko umuntu ugerageza gukora, ugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ushyigikira ibikorwa by’iterabwoba aba akoze icyaha.

Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze 20.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU