Uwase Clementine usanzwe ari umunyamideli yahawe umwanya wo guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018, asimbuye Munyaneza Djazira uherutse kwamburwa uyu mwanya.

Uwase Clementine uba muri Pologne yasimbuye Djazira muri Miss Supranational

Abahagarariye iri rushanwa banditse ku rukuta rwa Facebook bamuha ikaze, bandika ko yamaze gusimbura uwari wateganyijwe guhagararira u Rwanda.


Bati “Twabonye umusimbura wa Miss Supranational Rwanda 2018. Mwihere ijisho! Afite imyaka 24 n’uburebure bwa metero imwe na santimetero 70. Uhawe ikaze Tina.”

Uyu mukobwa Uwase Clementine nawe yatangaje ko ari mu nzira zerekeza muri Pologne ahari kubera irushanwa.

Uwase Clementine uba muri Pologne yasimbuye Djazira muri Miss Supranational

Ati “N’ubundi nsanzwe ndi mu Mujyi wa Toruń, nko mu isaha imwe ndaba ngeze Krynica-Zdrój ahari kubera irushanwa. Nzitwara neza, icyizere ndagifite biturutse ku bumenyi nagiye mvoma mu yandi marushanwa y’ubwiza nitabiriye.”

“Nsanzwe nitwara neza mu yandi marushanwa gusa kuri iyi nshuro nshaka noneho gukoresha imbaraga zanjye zose n’ubunararibonye mfite ibindi mbiharire Imana.”


Ku wa 05 Ugushyingo 2018 nibwo Dr Uwamahoro Yvonne uhitamo umukobwa uhagararira u Rwanda muri Miss Supranational, yashyize hanze itangazo ryemeza ko Munyaneza Djazira yambuwe aya mahirwe kubera amashusho y’urukozasoni yashyize ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragaye yambaye ikariso.

Uwase Clementine uba muri Pologne yasimbuye Djazira muri Miss Supranational

Uwase Clementine wamusimbuye asanzwe amurika imideli ndetse mu 2017 yitabiriye irushanwa rya World Next Top Model ryabereye mu Mujyi wa Beirut muri Liban, aza mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU