Mu mukino uraza kuba ku isaha ya saa yine zijoro uyu munsi umunyabigwi Wayne Rooney arasezera ikipe y’u Bwongereza afitemo icyubahiro yihariye kugeza ubu cyo kuba ariwe wayitsindiye ibitego byinshi kurusha bagenzi be.

Umukinnyi Wayne Rooney araza gukina umukino we wa 120 mu kipe y’u Bwongereza abe ari n’uwanyuma,uyu mukino wa gicuti uraza guhuza u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Wayne Rooney araza kuba yambaye umwenda wa numero 10 kandi araba ari capitain.

Uyu mukino uraza kubera i Wembley mu Bwongereza aho Capitain Fabian Delph arabanzamo nyuma akaza gusimba na Wiyne Rooney w’imyaka 33 y’amavuko,Delph arahereza Rooney araha Rooney umwambaro waba capitain mu gice cya kabiri amusimbuye. Rooney asanzwe akina mu ikipe ya DC United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muruyu mukino wo gusezera kuri Wayne Rooney,araza gukorerwa umuhango abantu bahaguruka mu buryo bwo kumuha icyubahiro akwiye.Rooney yatsindiye u Bwongereza ibitego 53 anakina no mu makipe atandukanye yo mu Bwongereza nka Manchester United na Everton nka rutahizamu.

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU