Umukinnyi wa filime, wanabaye Miss Tanzaniya 2006 Wema Sepetu yongeye kwitaba urukiko kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2018, mu rubanza akurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni, ariko ntiyaburanye.

Wema Sepetu yongeye kwitaba urukiko nyuma y'isubikwa ry'urubanza rwe

Wema Sepetu arashinjwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru muri Tanzaniya, gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, ari gusomana n’umusore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.


Kuwa 01 Ugushyingo 2018 nibwo yari yagejejwe bwa mbere mu rukiko, arekurwa amaze gutanga ingwate y’amashilingi miliyoni 10.

Umucamanza yari yavuze yategetse ko Wema Sepetu yongera kwitaba urukiko kuwa 20 Ugushyingo 2018, ariko bihurirana n’uko wari umunsi w’ikiruhuko.

Kuri uyu wa gatatu yitabye urukiko ku nshuro ya kabiri, aherekejwe n’umubyeyi we Mariam Sepetu n’umwunganira mu mategeko Reuben Simwanza.

Wema Sepetu yongeye kwitaba urukiko nyuma y'isubikwa ry'urubanza rwe

Urubanza rwongeye gusubikwa kuko hari ibindi bimenyetso bikiri gushakishwa. Ruzasubukurwa kuwa 12 Ukuboza 2018.

Itegeko rihana ibijyanye no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni muri Tanzaniya, rivuga ko umuntu wese uhamwa n’iki cyaha ahanishwa gutanga ihazabu y’amashilingi miliyoni 20 n’igifungo cy’umwaka umwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU