Filimi ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yiswe 94 Terror izerekanirwa bwa mbere i Kampala mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Gatanu itariki 14 Ukuboza muri Theater La’bonita, ahazaba hari n’itapi itukura izaba inyuraho ibyamamare bizajya kwihera ijisho iyi filimi.

94 Terror: Filimi ivuga kuri Jenoside igiye kwerekanwa bwa mbere i Kampala

94 Terror ni filimi yashowemo amafaranga ndetse iyoborwa na Mulindwa Richard, igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’urugamba rwo kurokora amagara nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana, ryabaye imbarutso y’aya mahano ndengakamere amwe mu yakomeye yaranze ikinyejana cya 20.


Muri iyi filimi hagaragarmo uwitwa Ninsiima Ronah ukina yitwa Keza, wabuze umuryango we wose wiciwe mu maso ye ariko akabasha guca mu myanya y’intoki z’abicanyi abifashijwemo n’inshuti ze zirimo Shema (Mateega Smith), uba ari Umuhutu, na Mutesi (Agaba Joan) uba ari Umututsi n’abandi.

Aba bose bafatanya kunyura mu nzira y’umusaraba mu bihuru bakabasha gusohoka mu Rwanda ari bazima nk’uko iyi filimi 94 Terror yateguwe.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU