Mu kiganiro ma K24, Diamond Platnumz yatangaje abahanzi 2 bonyine rukumbi ku isi bamurusha gushimisha abafana ku rubyiniro, kandi ko ntakidasanzwe akoresha.

Abahanzi 2 gusa ngo nibo barusha Diamond gushimisha abafana ku rubyiniro ku isi

Diamond umaze iminsi mu bikorwa bitandukanye bigamije kwagura umuziki we hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo muri Kenya ,kuri uyu wa Gatandatu nibwo yageze muri Kenya aho agiye gukorera igitaramo mu gace kitwa Thika.

Mu kiganiro yagiranye na K24 yavuze ko kuri ubu ari gukora uko ashoboye ngo abashe kwegera abafana be mu duce dutandukanye kugirango bishimane ndetse babonereho no kwishimana n’abahanzi babarizwa muri Wasafi Records Barimo Harmonize, Lava Lava ndetse n’abandi.

Mu kiganiro yabajijwe ibanga akoresha kugirango ashimisha abafana be asubiza ko ntakidasanzwe akoresha, abajijwe abahanzi abona bamuhiga ku isi mu gushimisha abafana ku rubyiniro, yatangaje ko ari Beyonce na Michael Jackson.

Abahanzi 2 gusa ngo nibo barusha Diamond gushimisha abafana ku rubyiniro ku isi

Yagize ati: “Mu gihe ngeze ku rubyiniro nta muhanzi numwe undenzeho, abahanzi bashobora kundusha ku rubyiniro ni Beyonce na Nyakwigendera Michael Jackson iyo aza kuba akiriho […] abandi bo ntawanyigerereza.”

Twakwibutsa ko kuri uwo munsi arinabwo yagaragaye bwa mbere arikumwe n’umukunzi we Tanasha ubwo bavanye ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU