Urutonde rw’ abahanzi bazafatanya na Meddy, umwe mu bahanzi bakomeye akaba icyamamare muri muzika mu Rwanda ndetse no mu karere mu gitaramo ngarukamwaka cya EAP rwamenyekanye. 

Abahanzi bazafatanya na Meddy mu gitaramo cya East African Party bamenyekanye

Meddy utegerejwe i Kigali mu gitaramo gikomeye cya East African Party kizabera muri uyu mujyi wa Kigali, aho Abanyarwanda bazaba baha ikaze umwaka mushya wa 2019 ariko banasezera ku mwaka wa 2018 uzaba urangiye.


Iki gitaramo cya East African Party kizaba kiba ku nshuro yacyo ya cumi na rimwe kikurikiranya, kukinjiramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10000frw).

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki ya 1 Mutarama 2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera, aha hakazaririmbira abanyarwanda gusa cyane ko umuhanzi mukuru wagitumiwemo ari Meddy uzaba afatanya nabandi bahanzi barimo Riderman, Bruce Melody, Yvan Buravan ndetse na Social Mula.

Abahanzi bazafatanya na Meddy mu gitaramo cya East African Party bamenyekanye
Abahanzi bazafatanya na Meddy muri East African Party igiye kuba ku nshuro ya cumi na rimwe

Twibukiranye ko Meddy yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mwaka wa 2017 icyakora icyo gihe akaba yarataramiye i Nyamata ndetse akora n’ibitaramo mu ntara zinyuranye ariko ntiyataramira i Kigali aho afite abakunzi benshi. muri uyu mwaka mu gitaramo cya East African Party hari hatumiwe abahanzi banyuranye barimo Ali Kiba ndetse na Sheebah Karungi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU