Uwahoze ari umuyobozi mukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika George H.W.Bush yitabye Imana ku myaka 94 y’amavuko nkuko byemejwe n’umuryango ndetse bikanashimangiwa n’umuvugizi we.

Image result for George H.W. Bush

George Herbert Walker Bush niwe wabaye president wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,yavukaga ku musenateri,yayoboye ishyaka ry’aba Republican ku rwego rw’igihugu. Mbere y’uko George H.W. Bush aba President yabaye vice president wa Ronald Reagan muri mandat ze zose uko ari ebyiri.


Urupfu rwa president George H.W.Bush ruje nyuma y’urwa umufasha we Barbara Bush witabye Imana uyu mwaka ku 17 Mata afite imyaka 92, Bush yabonye n’amaso ye umuhungu we George Walker Bush arahira ngo amusimbure ku ntebe y’umukuru w’igihugu mu mwaka 2000.

Umuvugizi wa George Herbert Walker Bush witwa Jim McGrath yatangarije CNN ko ibikorwa by’umuhango wo kumushyingura biramenyekana bidatinze. Umuryango wa president Bush watangaje ko yatangiye gucika intege mu mezi ashije.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU