Abasirikare 11 b’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco), bakomoka muri Afurika y’EPfo, barashinjwa gukubita no gukomeretsa umwana uri munsi y’imyaka 18.

Abasirikare 11 ba Monusco barashinjwa gukubita no gukomeretsa umwana

Aba basirikare bashinjwa gukora iki cyaha muri Mutarama uyu mwaka, mu Ntara ya Kasaï y’Iburasirazuba, ubwo bari bamaze kumufata bamushinja ubujura.

Umugaba mukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF)Gén. Solly Shoke, atangaza ko abasirikare batatu bashinjwa gukubita no gukomeretsa umwana w’umunye-Congo,  bamujyanye aho bagenzi babo bari, bamuhohotera bamushinja kwiba ibase n’indobo n’ibindi bikoze muri pulasitiki aho bari bakambitse i Mbujimayi.

Uyu mwana ngo yajyanwe mu kigo imbere, akorerwa iyicarubozo, arakomeretswa ngo bikomeye, iperereza ritangira gukorwa nyuma yaho amakuru ageze mu buyobozi.

Akomeza avuga ko ‘ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Afurika y’Epfo, butazihanganira umusirikare uwo ari wese ngo uzambika izina ribi SANDF bari mu butumwa bw’amahoro”.

Kuva mu mwaka wa 2017, ubwo izi ngabo zatangiraga imirimo muri Congo/Kinshasa, umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres, ngo yatangaje ko umusirikare wese uzagerageza gukora nabi akazi ahohotera abaturage yakagombye kuba arengera, atazihanganirwa mu buryo ubwo aribwo bwose.

Ikinyamakuru Actualitecd, gitangaza ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bari muri Congo mu butumwa bw’amahoro, basaga 1300, bityo ngo kikaba ari nacyo gihugu gifiteyo benshi kurusha ibindi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU