Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 18 Ukuboza 2018 mu kanya kashize, ikipe ya Manchester United yatangaje ko yirukanye Jose Mourinho, hakaba hari abatoza 3 bashobora kuvamo umwe umusimbura.

Abatoza batatu bashobora kuvamo umwe usimbura wa Jose Mourinho muri Manchester United

Jose Mourinho yirukanwe muri iyi kipe ifite ibikombe byinshi mu Bwongereza azira umusaruro mubi muri uyu mwaka w’imikino, umusaruro Manchester United itigeze igira kuva mu 1990.


Mourinho wari umaze iminsi adacana uwaka na bamwe mu nkingi za mwamba za Manchester United bayobowe na Pogba, yagiye mu byago kuri iki cyumweru nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 3-1.

Nyuma y’isezererwa rya Mourinho, hari amazina atatu yahise atekerezwaho ko agomba kumusimbura. Izina rya mbere ni Zinedine Zidane wahoze atoza Real Madrid. Uyu mutoza umaze amezi atandatu mu bushomeri, hashize igihe kirekire avugwaho gusimbura umutoza Mourinho n’ubwo mu minsi ishize aya makuru yasaga n’aho yagabanyije umurego.

Abatoza batatu bashobora kuvamo umwe usimbura wa Jose Mourinho wirukanwe

Hari n’amakuru yavuze ko hari urutonde rw’abakinnyi uyu mutoza azahita azana muri Manchester United barimo Toni Kroos, James Rodriguez, Thiago Alcantala na Edinson Cavan; gusa ntawahaga amahirwe Mourinho yo kuba yakwirukanwa.

Irindi zina rivugwa ni Diego Simeone, Umunya-Uruguay utoza Atletico Madrid. Uyu na we yavuzwe kenshi mu kipe ya Manchester United mu myaka yashize, gusa birangira ahisemo kwigumira muri Atletico.

Diego Simeone

Izina rya gatatu rishobora gusimbura The Special One ni Mauricio Pochetino, Umunya-Argentina utoza Tottenham. Amakuru y’uko uyu mutoza ashobora kuza gutoza Manchester United yatangiye kuvugwa mu minsi yashize, gusa nta byinshi uyu mutoza yigeze atangaza kuri aya makuru.

Abatoza batatu bashobora kuvamo umwe usimbura wa Jose Mourinho wirukanwe

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU