Kuri uyu munsi tariki 28 Ukuboza 2018, Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida Paul Kagame yasabwe akanakobwa n’umusore bakundana witwa Bertrand Ndengeyingoma.

Amafoto: Ange Kagame yasabwe aranakobwa

Umuhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro, watumiwemo abo mu miryango yombi n’inshuti.


Ange Kagame ufite imyaka 25 ni umukobwa ukurikira imfura ya Perezida Paul Kagame na madamu we Jeannette Kagame, yize amashuri ye mu Rwanda no muri Amerika.

Umusore wamusabye akaba yarize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali hanyuma Kaminuza ayiga muri Amerika aho yize Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyo Kaminuza.

Ange Kagame yasabwe aranakobwa
Ange Kagame yasabwe aranakobwa

Bertrand Ndengeyingoma yarangije kwiga ahita agaruka mu Rwanda. Ni umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma wikorera ku giti cye.

Iby’ubukwe bwabo bikaba byaratangiye kunugwanugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Iby’ubukwe bwabo bikaba byaratangiye kunugwanugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU