Amafoto y’umugore n’umugabo, abongereza Emma Sparre-Newman na Ian Newman yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukwe bw’igitangaza bakoze bombi bambaye amakanzu y’umweru byatumye bamwe babikanga nk’abatinganyi.

Amafoto y'umugore n’umugabo bakoze ubukwe bombi bambaye amakanzu yaciye ibintu

Ubwo bari bageze mu rusengero gusezerana,umugeni Emma Sparre-Newman mu ikanzu nziza y’umweru yasanze umugabo we Ian Newman nawe wari wambaye ikanzu isa neza n’iy’umukunzi we basezerana kubana akaramata.


Aba bombi baguriye aya makanzu mu iduka rimwe ndetse yasaga neza ku buryo bukomeye ku buryo nta muntu washoboraga kubatandukanya atabareye mu maso.

Uyu mugabo w’imyaka 52 yasezeranye n’umugore we w’imyaka 51 bambaye amakanzu batandukanywaga n’uko uyu mugabo yari afite ubwanwa bwinshi.

Emma yatangaje ko umugabo umugabo we atajya akunda kwambara amapantaro ndetse n’indi myenda y’abagabo byatumye uyu mugore ahitamo iyo myambaro,  bombi bambaye amakanzu y’umweru asa.

Yagize ati “Biragoye kubona Ian yambaye ipantaro cyangwa imyenda y’abagabo,niyo mpamvu nahisemo ko ku munsi w’ubukwe bwacu twembi twambara amakanzu.”

Ian asanzwe ari umuhanzi ndetse yahuriye n’uyu mugore we muri Festival yari yitabiriye mu mwaka wa 2014 ndetse bashyingiranwa mu mwaka wa 2016.

Amafoto y'umugore n’umugabo bakoze ubukwe bombi bambaye amakanzu yaciye ibintu

Amafoto y'umugore n’umugabo bakoze ubukwe bombi bambaye amakanzu yaciye ibintu

Amafoto y'umugore n’umugabo bakoze ubukwe bombi bambaye amakanzu yaciye ibintu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU