Amarushanwa ya Miss world afite umwihariko w’ubumuntu arusha andi marushanwa y’ubwiza ku isi aho buri mwaka bategura igikorwa cyo gukusanya imfashanyo ishyirwa mu kigega gifasha abatishoboye.

Amarushanwa ya Miss World Iradukunda Liliane yitabiriyeafite umwihariko w'ubumuntu.

Ni muri icyo gikorwa kuri uyu wa gatanu hakusanijwe amafaranga agera kuri miliyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda mu gikorwa cyahawe izina rya “Charity Dinner”, ni igikorwa cyahuje abahataniye ikamba rya nyampinga w’isi 2018 ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye biri rushanwa.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

Ubuyobozi butegura irushanwa rya nyampinga w’isi bwatangaje ko igituma Amarushanwa ya Miss World aba umwihariko ari ibikorwa byo gufasha abana batishoboye mu mpande zose z’Isi,iki gikorwa, ni kimwe mu bishimwa bya gahunda y’ubwiza bufite intego ya Miss World; amafaranga avamo ijana ku ijana afashishwa abakene.

Mu gikorwa cyabereye kuri Rosewood Resort mu Mujyi wa Sanya abakobwa bahataniye ikamba uko ari 118 batanze impano hanyuma zihita zitezwa cyamunara mu ruhame abafatanyabikorwa n’abitabiriye ‘Charity Dinner’ barazigura ku giteranyo kingana na miliyoni mirongo itatu za zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Abakobwa 20 batsinze head to head challenge bambitwe imidali
Abakobwa 20 batsinze head to head challenge bambitwe imidali

Amarushanwa ya Miss World Iradukunda Liliane yitabiriyeafite umwihariko w'ubumuntu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU