Amashusho y’umuhungu wa Cristiano Ronaldo w’umwaka umwe witwa Mateo ari gukinira umupira mu nzu y’iwabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga benshi bemeza ko azakina umupira w’amaguru nka se umaze gutwara Ballon d’Or 5.

Amashusho y'umuhungu w’umwaka umwe wa Cristiano Ronaldo akina umupira yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Mateo yagaragaye ari gukinira umupira mu nzu Cristiano Ronaldo atuyemo mu mujyi wa Turin,bituma benshi mu bakunzi ba ruhago bemeza ko uyu mwana utangiye gukina umupira ku mwaka umwe azakora ibitangaza muri ruhago.

Mu mashusho yaciye ibintu yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez, uyu mwana wa Cristiano Ronaldo w’umwaka umwe yagaragaye atera umupira n’imbaraga bituma benshi bacika ururondogoro.

Aya mashusho ya Mateo yakwirakwiriye hirya no hino ku isi ndetse kuri ubu benshi mu bakunzi ba ruhago bamaze kuyareba.

Georgina yashyize aya mashusho ku rubuga rwe rwa Instagram rukurikirwa na miliyoni 8 ndetse benshi bagize byinshi bayavugaho.

Uyu mwana wakinaga ari guseka yogezwaga na Georgina Rodriguez wamubwiraga ati: “tera ishoti.”

Amashusho y'umuhungu w’umwaka umwe wa Cristiano Ronaldo akina umupira yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Georgina Rodriguez yavuze ko uyu mwana akina nka se ndetse uko akina bitanga icyizere ko azasimbura se Cristiano Ronaldo.

Amashusho y'umuhungu w’umwaka umwe wa Cristiano Ronaldo akina umupira yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU