APR FC yakoze urugendo rw’amasaha 22 yageze muri Tunisia aho igiye gukinira umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze izakinamo na Club Africain.

APR Fc nyuma y'urugendo rw'amasaha 22 irakora imyitozo uyu munsi

Ikipe ya APR FC yahaguritse mu Rwanda ku munsi wo kuwa Gatandatu saa kumi (16h00′) igera Doha muri Qatar saa munani z’ijoro (02h00′) iva ku kibuga cy’indege saa cyenda n’iminota mirongo itanu n’ibiri (03h52′) ijya kuri Safir hotel kuruhukaho, bahaguruka Doha saa tatu (09h00′) berekeza muri Tunisia.

APR Fc nyuma y'urugendo rw'amasaha 22 irakora imyitozo uyu munsi

Ikigera ku kibuga kindege yakiriwe n’umunyamabanga wa Club Africain ndetse na Nshuti Innocent wahoze akinira APR FC. Ikipe yahise yerekeza kuri Sentido hotel, iri mu mugi wa Hammamete ni mu birometero 80 uvuye ku kibuga cy’indege, ni hotel y’inyenyeri eshanu, ikaba ituriye ikiyaga ndetse ikaba iri na hafi ya Stade Olympique de Rades bazakiniraho, abakinnyi bahise baruhuka kuko bari bananiwe kubera urugendo rwabaye rurerure.

Umutoza Jimmy Murisa yagize icyo atangaza akigera muri Tunisia.

Yagize ati:”mbere na mbere turashima Imana itugejeje muri Tunisia amahoro, mu gihe abayobozi turi kumwe hano bagiye kudushakira aho turi bukorere imyitozo, abakinnyi bagiye kuruhukaho kuko barananiwe urugendo rwari rurerure hanyuma turafata gahunda tumaze kubona aho dukorera imyitozo.

urugendo

Tubibutse ko umukino ubanza wahuje APR FC na Club Africain wabereye i Kigali, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ubusa, ubu hakaba hagiye gukinwa umukino wo kwishyura

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU