APR FC yasezerewe mu marushanwa ya Total CAF Champions League nyuma yo gutsindwa na Club Africain mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia.

APR FC yasezerewe muri Total CAF Champions League

Muntangiriro y’igice cya mbere cy’umukino habayeho kwiharira umukino ku bakinnyi bw’ikipe ya Club Africain nki kipe yari iwayo, biyihesha kubona igitego cyaje kwishyurwa n’umukinnyi wa APR FC Muhadjir, kuri Penariti yateye nyuma yo gukorerwa ikoza mu rubuga rw’amahina.

Nti byabujije abasore b’ikipe ya APR FC kugira ikizere nyuma yo kwishyura, gusa cyaje kuyoyoka ubwo batsindwaga ibitego 2 byikurikiranya. Nyamara imintona 45 ya mbere, APR FC yabonye uburyo bwinshi bwari kuba bwayifashije gutsinda mbere.

Club Africain niyo yafunguye amazamu ku munota wa 9′ gitsinzwe na Bilel, abasore ba APR FC ntibaciwe intege n’icyo gitego, ahubwo nabo bahise bataka babasha kubona amahirwe y’igitego ubwo Muhadjiri yaterwaga mu rubuga rw’amahina umusifuzi akanzura ko ari penarite ya APR maze Muhadjiri ayitera neza ahesha APR kujya kuruhuka inganya na Club Africain 1-1.

APR FC yasezerewe muri Total CAF Champions League

Ibintu byaje guhinduka mu gice cya kabiri ubwo ku munota wa 63′ Derrick yatsindaga igitego cya 2. Byatumye umutoza Jimmy Mulisa agerageje gukora impinduka zitandukanye ashakisha ibyamuha ibisubizo azanamo Savio ndetse na Maxime, ariko amahirwe ya APR arushijeho kuyoyoka ubwo Emmanuel Imanishimwe yitsindaga igitego cya 3 agerageza gukiza izamu birangira APR isezerewe.

Nyuma yo gusezererwa muri Total CAF Champoins Laegue, APR FC irahaguruka muri Tunisia uyu munsi kuwa Gatatu 16h30′ izagere mu Rwanda mu rukerera rwo kuwa Kane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU