Barack Hussein Obama wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’America yashyize hanze urutonde rw’indirimbo, film ndetse n’ibitabo byamunyuze muri uyu mwaka wa 2018 ugeze ku musozo.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Obama yashyize hanze amafoto atatu agaragaza urutonde rw’indirimbo, film n’ibitabo byamurutiye ibindi muri uyu mwaka ndetse aboneraho gukangurira abakunzi be kubishaka.

Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’indirimbo na Film zamunyuze muri 2018
Obama n’umufasha we Michelle

Bumwe mu butumwa yanditse kuri uru rutonde, yagize ati “Nkuko 2018 irimo kurangira, nanjye nkomeje umuco wanjye wo kubasangiza urutonde rw’ibyanyuze muri uyu mwaka.Umuziki, Film no gusoma ibitabo bimpa umwanya uhagije wo kwicara maze nkibaza birambuye kuri uyu mwaka. Sibyo gusa kandi kuko bimpa n’amahirwe yo gushimira abanyempano b’abahanzi, abanditse baba barabigizemo uruhare. Nyuza amaso muri aya mafoto ubashe kwirebera urutonde rw’indirimbo, film n’ibitabo byanyuze. Ndizera ko buri umwe ari buryoherwe no gusoma, kureba no kumva.”

Umuraperikazi Cardi B umaze kubaka izina rikomeye muri Hip Hop ku isi ari mu bashimishijwe bikomeye n’uru rutonde rwa Obama dore ko indirimbo ye yitwa I Like It yakoranye na J Balvin na Bad Bunny iri mu za mbere muzo Obama yakunze muri uyu mwaka.

Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’indirimbo na Film zamunyuze muri 2018 Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’indirimbo na Film zamunyuze muri 2018 Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’indirimbo na Film zamunyuze muri 2018

Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’indirimbo na Film zamunyuze muri 2018
Barack Obama akunda kugaragara mu bikorwa bitandukanye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU