Bashunga Abouba, umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, nyuma yo gutsindwa na APR Fc kuko yatewe n’abagizi ba nabi batanu batera amabuye menshi ku nzu ye, bamena ibirahure 2, gusa ku bw’amahirwe nta muntu mu bagize umuryango we wahakomerekeye.

Umunyezamu Bashunga Abouba ntiyahiriwe nyuma yo gutsindwa kuko yatewe n’abagizi ba nabi

Bashunga Abouba washinjwe n’abakunzi ba Rayon Sports kubatsindisha ibitego 2 baraye batsinzwe na APR FC, bamwe muri bo bateye urugo rwe saa munani z’ijoro, batera amabuye menshi ku nzu ye bagamije kumugirira nabi ariko Imana ikinga ukuboko.


Amakuru dukesha Umuryango ni uko aba bafana bari bariye karungu batishimiye uyu munyezamu Bashunga Abouba utahiriwe n’umukino wo ku munsi w’ejo, kuko yagize uruhare mu bitego 2-1 batsinzwe na APR FC, harimo icyo ku munota wa nyuma cyashenguye bikomeye aba bafana, niko kujya ku rugo rwe bateragura amabuye menshi bamena ibirahure 2 by’inzu, ariko ku bw’amahirwe nta muntu wahakomerekeye.

Bashunga usanzwe azwiho gukunda Rayon Sports bikomeye, yarayitangiye ubwo yari ikeneye umunyezamu ku buryo bukomeye mu mikino ya CAF Confederations Cup, areka umushahara mwiza yahabwaga na Bandari FC aza kuyikinira ariko abafana bayo ntibabihaye agaciro, bateye urugo rwe bashaka kumugirira nabi kubera ko atahiriwe n’umukino wa 8 wa shampiyona batsinzwemo na APR FC y’abakinnyi 10.

Nyuma y’umukino, Bashunga Abouba yasabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports kuba atabashije kubafasha gutsinda, ndetse avuga ko ku gitego cya kabiri yasohotse cyane kubera ko ikipe yasatiraga, bituma Rusheshangonga amuroba.

Yagize ati “Bsr mbandikiye mbasaba imbabazi pe nanjye ndaye nabi birenze uko mubyumva pe gsa mumbabarire nagize pressure yo gushaka gutsinda pe nigira imbere numvaga bitashoboka gusa sinabona uko mbasobanurira pe mumbabarire kbs ndabasabye pe twishimanye ibihise munambabarire kuba mbaraje nabi very sorry nabari kuntuka ndabumva gusa sorry.”

Umunyezamu Bashunga Abouba ntiyahiriwe nyuma yo gutsindwa kuko yatewe n’abagizi ba nabi
Bashunga Abouba ntiyahiriwe n’umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona kuko yatewe n’abagizi ba nabi

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU