Bobi Wine usigaye afatanya umuziki na politike, yasuye imva y’umuririmbyi Mowzey Radio wakunzwe muri Good Life ubu uri hafi kuzuza umwaka atabarutse.

Mowzey Radio yitabye Imana ku itariki ya 1 Gashyantare 2018. Yapfiriye mu bitaro i Kampala ajya gushyingurwa iwabo ku ivuko mu Karere ka Wakiso tariki ya 3 Gashyantare.

Bobi Wine yanditse kuri Facebook avuga ko mu mpera z’icyumweru dusoje yasuye imva ya Mowzey Radio mu kumuha icyubahiro no kumwunamira.

Yagize ati “Ejo twagiye mu rugo rwa nyakwigendera Mowzey Radio muri Kagga, Nakawuka. Twasuye imva ye tunifatanya na nyina n’umuryango we mu isengesho.”

Yongeyeho ko umurage Mowzey Radio yasize utazibagirana kandi ko abazi ibigwi bye bazawusigasira kugeza ku iherezo ry’Isi.

Yagize ati “Nk’uko babivuga, intwari ziribukwa ariko abanyabigwi ntibapfa. Wari umunyabigwi kandi umurage wasize ntuzazima. Komeza uruhukire mu mahoro musirikare.”

Bobi Wine n’itsinda ryamuherekeje batambagiye inzu Mowzey Radio yubakiye umubyeyi we ndetse bavugira isengesho mu nzu yubatse ku mva y’uyu muhanzi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU