Mu Burundi umujyi wa Gitega uhereye mu gihugu rwagati ugiye kuba umurwa mukuru wa politiki w’iki gihugu, naho Bujumbura yari umurwa mukuru w’iki gihugu ibe umurwa mukuru w’ubucuruzi.

Burundi: Gitega igiye kuba umurwa mukuru wa politiki

Kuba Gitega igiye kuba umurwa mu kuru wa politiki ni icyemezo cyafatiwe ku wa 21 Ukuboza, mu nama y’abaminisitiri yabereye muri uyu Mujyi wa Gitega n’ubundi yari isanzwe iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza.

Burundi: Gitega igiye kuba umurwa mukuru wa politiki

Inama z’abaminisitiri umwaka utaha 2019 zizajya zibera muri uyu mujyi, mu gihe biteganyijwe ko minisiteri eshanu zizaba zahimukiye mu ntangiriro z’uyu mwaka utaha wa 2019.


Umuvugizi  wa Perezida w’u Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako, abicishije kurubuga rwe rwa Twitter yemeje aya amakuru avuga ko Umujyi wa Bujumbura wari umurwa mukuru wa byose ubu ugiye kuba umurwa mukuru w’ubucuruzi.

Burundi: Gitega igiye kuba umurwa mukuru wa politiki

Umujyi wa Gitega ugiye kuba umurwa mukuru wa politiki wahoze ufatiye runini igihugu cy’u Burundi kuva mu gihe cya cyami no mu gihe cy’abakoloni.

Abakurikira ibibera i Burundi bavuga ko Umujyi wa Bujumbura wari ukwiye koroherezwa ukaba umujyi uberamo ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo gusa.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU