Amakuru atandukanye ava mu Ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi aravuga ko impunzi nyinshi zari ziherutse guhunguka zirimo kongera gusubira mu buhungiro  zihunga igihugu.

Burundi: Amakuru atandukanye avuga ko impunzi zari zaratahutse zirimo gusubira mu buhungiro

Ubuhamya bukaba buvuga ko aba Barundi bari guhunga kugirirwa nabi, gushimutwa no guhatwa ibibazo bya hato na hato kw’abahunze mu mvururu zo mu 2015.

Umwe mu batanze ubuhamya wo muri Komini Busoni yagize ati: “Kuva nagera muri Gicurasi 2017 muri Komini Busoni mvuye muri Tanzania mu nkambi, Imbonerakure zakomeje kuza kudutera ubwoba zitubaza aho inyeshyamba zihishe. Buri gitondo, barasaka bashaka intwaro.”

Yakomeje agira ati: “Umugabo wanjye n’umuhungu wanjye w’imyaka 24 bakunda guhamagazwa n’umukuru w’Imbonerakure n’umukuru wa polisi ngo babazwe. Ntibari bagitinyyuka kuva muri komini nta ruhushya rw’Imbonerakure, ari byo byatumye basubiira mu buhungiro.”


Ibi kandi ngo byatumye no muri Komini Ntega naho abantu benshi cyane cyane urubyiruko n’abagabo, bafata icyemezo cyo gusubira mu buhungiro nk’uko iyi nkuru dukesha SosMedias ikomeza ivuga.

Uwitwa Paul w’imyaka 38, akaba ari umubyeyi ufite umuryango, ngo afite ubwoba kuko ashinjwa kuba yarahunze mu 2015 agiye guhabwa imyitozo ya gisirikare mu nkambi z’impunzi.

Ati: “Dufatwa n’Imbonerakure zidushinja kuba mu butumwa bwo kunekera inyeshyamba mu gihe twatahutse ku bushake bbwacu. Kubera guterwa ubwoba, abasore benshi n’abagabo bagifite imyaka yo gukora basubiye mu buhungiro. Njye wasigaye ni uko mfite indwara yabaye karande.”

N’abafite ubumuga ntibareberwa bashinjwa kuba bakorana n’inyeshyamba .

Umwe mu batahutse uvuga ko yagiriye impanuka muri Tanzania kubera ko ari umwubatsi, ariko ashinjwa kuba yaramugariye ku rugamba kimwe na mugenzi we wacitse akaguru kubera impanuka y’imodoka. Uyu we ashinjwa kuba yaracikiye akaguru mu myitozo ya gisirikare.

Aba bavuga ko bagerageje kugeza impungenge zabo kuri guverineri w’intara ariko ntacyo byatanze.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU