Akanyamasyo ko mu nyanja kahuye n’uruva gusenya ubwo mukerarugendo w’umunya-America yagakuraga mu mazi akagakubitisha inkoni nyuma akanagerageza kugasambanya.

Costa Rica: Umugabo yatawe muri yombi azira gusambanya akanyamasyo ko mu nyanja

Camera zicunga umutekano zerekanye Robert W. Schlong, mukerarugendo w’umunya-America akorera ibya mfura mbi akanyamasyo, kuri ubu kakaba karajyanywe aho bita ku nyamanswa zitagira kirengera.


“Twamubajije niba ashaka umukobwa wo kumuraza avuga Oya maze atunga agatoki mu nyanja. nuko avuga ko akunda utunyamasyo,” nk’uko umwe mu bakozi ba Hoteli uyu mugabo yari acumbitsemo yabitangarije abanyamakuru bo muri ako gace.

Manuel Rivera Castro, umukozi wa hoteli aho uyu Robert W. Schlong yari acumbitse yatangaje ko abaturange ba hafi aho bamwitaga “Tortuga Amante” cyangwa “turtle lover” buvuze mu kinyarwanda “umukunzi w’akanyamasyo.”

Polisi ya Tortuguero yataye muri yombi uyu Robert W. Schlong nyuma y’uko benshi u bakozi ba hoteli aho yari acumbitse bamureze ko asambanya utunyamasyo, kandi amaze kubikora inshuro nyinshi ku tunyamasyo two mu nyanja dutandukanye.

Manuel Rivera Castro yakomeje abwira Canal 13 agira ati: “Yafataga akanyamasyo akakagarika nuko akakurira hejuru agatangira gukora ibye.”

Costa Rica: Umugabo yatawe muri yombi azira gusambanya akanyamasyo ko mu nyanja

Umwe mu nzobere zita ku binyabuzima muri ako gace, Annamaria Sanchez, avuga ko nubwo ari agahomamunwa gusambanya akanyamasyo, yavuze ko ari bibi cyane kandi ko bishobora kukaviramo urupfu. Yagize ati: “Kugerageza gusambanya akanyamasyo aho wanyuza hose bishobora kugakomeretsa bikaba byagatera no kuvira imbere.”

Polisi ya Tortuguero aho yari afungiwe yarekuye uyu Robert Schlong atanze ₡120,000 (hafi amadolari ya Amerika $200 USD) mu gihe hagitegerejwe ko aburanishwa, kandi akaba atemerewe kwegera utunyamasyo two mu nyanja kuri metero 500.

Amategeko yo muri Costa Rica akaba ateganya igihano cy’igifungo kuva ku meze atatu kugeza ku mwaka umwe kuri buri umwe wese uhamwe n’icyaha cyo kugirira nabi inyamanswa, mu buryo ubwo aribwo bwose.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU