Umuririmbyi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzanie Diamond Platinumz yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we mushya umukobwa w’umunya Kenya witwa Tanasha Donna Barbieri Oketch uzwi cyane ku izina rya Zahara Zaire.

Diamond agiye gukora ubukwe n'umukobwa Zahara Zaire

Diamond yagaragaje Tanasha (Zahara Zaire) bwa mbere ku karubanda ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyata mu gihugu cya Kenya ubwo yururukaga indege ajya gutaramira mu mugi w’inganda muriki gihugu witwa Thika. Diamond yavuze“Ntabwo nshaka gutegereza igihe kinini kugirango nshyingiranwe n’umukunzi wanjye”

Diamond yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Tanzanie maze arihishurira neza ko kuva yatandukana na Zari bafitanye n’umwana yakundanye n’abagore benshi ariko ntawe uramugera ku mutima nk’umunyamakuru kazi wo muri Kenya Tanasha uzwi cyane ku izina rya Zahara Zaire.

Zahara Zaire

Diamond yemeye ko abagore benshi bagiye banga gushyingiranwa nawe bamuziza inkundo nyinshi yagiye agirana n’abagore benshi bikarangira batandukanye ariko ashimira cyane ko Tanasha atajya yibanda ku mateka ye ahubwo akemera ko bahita bakora ubukwe bidatinze.

Diamond yavuze ibigwi uyu munyamakuru Zahara Zaire wo muri Kenya, avuga ko adakururwa gusa n’ubwiza bwe anakunda n’uburyo amwerekamo ko ashaka ko bashingana urugo. Platinumz yashimangiye ko Tanasha yujuje ibisabwa byose birenze uburanga bwe kugirango amubere umufasha mwiza.

Irebere Video nziza ya Eesan NIWOWE GUSA -Official 2018

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU