Diamond Platnumz na Rayvanny barashima Imana nyuma yo kugwa ku rubyiniro rutari rukomeye, mu gitaramo bakoreraga muri Zanzibar mu byo bise Wasafi festival.

Diamond arashima Imana kuba ari muzima nyuma yo kugwa ku rubyiniro

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza Diamond na Rayvanny bikubita hasi ubwo bataramiraga abafana babo I Zanzibar mu kiswe Wasafi Festival.


Mu mashusho yashyizwe hanze yagaragaje aba bahanzi bakoze igitaramo cy’amateka aho bishimanye n’abafana babo kugera ubwo baje kugwa ku rubyiniro rudakomeye,

Ubwo Diamond yari atangiye kuririmba indirimboye ‘Zilipendwa‘, Mbosso na Rayvanny baje kumufasha ku rubyiniro, uko ari batatu bose batangiye kurubyiniriraho bitegura mu buryo budasanzwe gusa ntibamenye ko ibiro byabo byarushije imbaraga gukomera k’urubyiniro niko kuroboka bikubita mu byuma bigize uru rubyiniro hasi.

Diamond arashima Imana kuba ari muzima nyuma yo kugwa ku rubyiniro

Abashinzwe umutekano muriki gitaramo bahise bafata Rayvanny na Diamond bahita babajyana kwa muganga bitewe n’ibikomera batewe n’icyumba byabakase ku mubiri ,ibi byemejwe n’amashusho aba bahanzi bashyize hanze bagaragaza barimo kuvirirana Diamond we arimo gutaka kubera uburibwe by’ibikomere.

Ibi byemejwe kandi n’umuhanzi Mbosso bari kumwe ku rubyiniro gusa we ntagwe aho yavuze ko aba hanzi bombi barimo kwitabwaho n’abaganga b’inzobere aho ngo ubu barimo koroherwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU