Diamond Platnumz naramuka arenze ku mategeko n’igihano yahawe yo kudakora ibitaramo mu gihugu no hanze, bizafatwa nk’icyaha gikomeye byatuma ashobora kujyanwa mu nkiko.

Diamond ashobora kujyanwa mu nkiko aramutse atubahirije igihano yahawe

Ku wa 18 Ukuboza 2018 nibwo urwego rushinzwe kugenzura abahanzi muri Tanzania (BASATA) rwasohoye itangazo, rihagarika Diamond Platnumz na Rayvanny gukora igitaramo icyo ari cyose haba ku butaka bwa Tanzania cyangwa hanze yayo mu gihe kitazwi.


Umunyamabanga w’agateganyo w’uru rwego, Onesme Kayanda, wasinye kuri iri tangazo, ashinja Diamond ikinyabupfura gike n’agasuzuguro akomeje kwereka uru rwego.

Imvano y’ibi byose ni indirimbo yitwa Mwanza ya Rayvanny na Diamond yahagaritswe na Basata kubera amagambo afatwa nk’urukozasoni arimo nyamara aba bakomeje kuyiririmba mu bitaramo bya Wasafi festival bamaze iminsi bakora muri Tanzania.

Bageretseho no gukorera igitaramo mu gace ka Mwanza nyamara nta burenganzira bw’uru rwego bari bafite, banaririmba indirimbo yitwa Nampa Papa ya Gigy Money nayo yahagaritswe.

Iyi ndirimbo y’aba bahanzi iri mu mujyo umwe n’uw’iya Oda Paccy yise IBYA-tsi, aherutse gushyira hanze igateza urujijo mu buryo bukomeye.

Uko mu ndirimbo ‘Mwanza’ ijambo ‘NYEGE-zi’ riririmbwa byanditse mu buryo burimo ibice bibiri. Iyo baririmba baba basubiramo cyane ijambo Nyege bakongera bati ‘NYEGE-zi’ ari nabyo byazamuye urujijo n’uburakari byatumye ihagarikwa.

‘Nyege’ ni ijambo ry’Igiswahili risobanura ‘ubushake umugabo agira bwo gukora imibonano mpuzabitsina’. Niryo Diamond Platnumz aririmba cyane kurusha kuvuga Nyegezi nk’agace aba ari gutaka.

Ibitaramo bya Wasafi festival byitabirwa n’abahanzi bose bo muri Wasafi, ibyo muri Tanzania byari byararangiye. Hari hasigaye ikizabera muri Kenya ku wa 26 Ukuboza, icyo yatumiwemo mu Mujyi wa Embu, n’ikindi kizabera i Nairobi mu ijoro risoza umwaka wa 2018.

Diamond na Rayvanny baramutse bubahirije iri tegeko, ibi bitaramo byose byasubikwa, gusa umujyanama wabo Babu Tale, yavuze ko imyiteguro ikomeje nta kizababuza gususurutsa Abanya-Kenya.

Onesme Kayanda we yavuze ko mu gihe Diamond na Rayvanny barenga kuri aya mategeko bahawe, bagakora ibitaramo, byabaviramo kujyanwa mu rukiko, bashinjwa icyaha gikomeye.

Ati: “Twebwe Basata twungirije guverinoma, hari uko dukorana kandi dusaba inama inzego zidukuriye. Naramuka afashe uwo mwanzuro, aya mategeko ya Basata akaba yungirije amategeko y’igihugu, nayarengaho ikibazo kizahinduka icyaha gihanirwa n’amategeko. Nibiramuka bibaye icyaha gikomeye, tubizajyana mu bushinjacyaha, bijyanwe mu rukiko.”

Onesme Kayanda yemeza ko Diamond yigometse kuri Basata, dore ko atari inshuro ya mbere yihanizwa kureka gukora indirimbo zirimo ibiteye isoni. Muri Gashyantare 2018 indirimbo ze ebyiri, Halellujah yakoranye na Morgan Hertage na Waka Waka yakoranye na Rick Ross zashyizwe mu majwi.

Kugeza ubu hari miliyoni 9 z’amashilingi ya Tanzania yaciwe nk’ibihano, ariko yanze kuyatanga.

Umunyamabanga wa Basata yavuze ko mu gihe Diamond yaba yumva adashoboye gukurikiza amategeko agenga abahanzi bo muri Tanzania, ashobora gushaka ikindi gihugu ajyamo agakora ibyo ashaka.

Diamond ashobora kujyanwa mu nkiko aramutse atubahirije igihano yahawe
Diamond ashobora kujyanwa mu nkiko
Rayvanny nawe ntiyemerewe gukora igitaramo
Rayvanny nawe ntiyemerewe gukora igitaramo

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU