Diamond Platnumz wamaze kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino muri Afurika ndetse no ku isi hose yavuze umugore wamuryoheye kurusha abandi bagore bose bakundanye.

Diamond Patnumz yavuze umugore wamuryoheye kurusha abandi bagore bose bakundanye

Diamond Patnumz, umwe mu bahanzi bavuzweho cyane kuba mu nkundo zitandukanye ku bakobwa b’ibyamamare biva hirya no hino mu bihugu by’abaturanyi bya Tanzaniya, yatangaje ko nta mugore n’umwe uzamurutira Zari Hassan mu buryohe.


Diamond Platnumz na Zari Hassan babanye nk’umugabo n’umugore banabyarana abana babiri, ariko nyuma baza gutandukana ku munsi mpuzamahanga w’abakundanye witiriwe Saint Valentin wizihizwa Taliki 14 Gashyantare buri mwaka, ugutanduka kw’aba bombi Zari yahamyagako atakwihanganira imico mibi ya Diamond umuca inyuma buri munsi, ahitamo kwibera wenyine ngo abone umutuzo.

Diamond akaba yaramaze kubona umukunzi mushya, umunya-Kenyakazi Donna Tanasha Okech ndetse muri iyi minsi bakaba bitegura ubukwe bw’akataraboneka ngo buzamara iminsi ine bugishyushye nk’uko uyu muhanzi yabitangaje.

Icyemezo Diamond n’umukunzi we Tanasha bafashe cyatunguranye

Nubwo ariko ari mu rukundo rushya, Diamond agatima ke kagaruka cyane kuri Zari Hassan batandukanye babyaranye abana 2 aribo Tiffah Dangote na Prince Nillan, umugore wamuryoheye kurusha abandi bagore bose baryamanye.

Mu magambo ye Diamond yagize ati: “Mu buzima bwanjye bwose bw’urukundo, nakundanye n’abakobwa benshi ariko mbere y’abandi nubaha Mama Tiffah (Zari Hassan), ni umugore uryoshye kurusha abandi bose twaryamanye.”

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU