Uwahoze ari icyamamare mumupira w’amaguru, umunya-Argentina Diego Maradona, yakorewe ubugome burenze n’umukunzi we Rocio Oliva amuziza imyitwarire idahwitse. 

Diego Maradona yakorewe ubugome burenze n'umukunzi we yakorewe ubugome burenze n'umukunzi we

Diego Maradona wafashijeigihugu cye Argentina kwegukana igikombe cy’isi mu mwaka waw 1986 kubera ubuhanga bwe, yasohowe mu nzu igitaraganya n’umukunzi we Rocio Oliva kandi ariwe wayimuguriye, amuhoye imyitwarire ye mibi.

Maradona w’imyaka 58 yakundanaga na Rocio Oliva arusha imyaka 30, ariko imyitwarire ye mibi yatumaga bahora bashwana byatumye uyu mukobwa afata umwanzuro wo gutandukana nawe ndetse amusohora mu nzu yamuguriye ubwo urukundo rwabo rwari ruryoshye, nkuko ibinyamakuru byo muri Argentina bibitangaza.


Uyu mukobwa akimara kubwira Maradona ko urukundo rwabo ruhagaze,yahise amutegeka kuva mu vuba na bwangu mu nzu yari atuyemo kandi iki cyamamare aricyo cyayimuguriye.

Umunyamakuru witwa Lio Pecoraro wo muri Argentina yatangaje ko Maradona yaguriye uyu Oliva inzu mu gace kitwa Bella Vista ko mu mujyi wa Buenos Aires ariko bakimara gutandukana uyu mukobwa yamusohoye igitaraganya ndetse amubwira ko atifuza kongera kumubona mu maso ye.

Rocio Oliva yashwanye igihe kinini na Maradona bapfa ko yamusabaga ko bajyana muri Mexico aho asigaye atoza mu cyiciro cya kabiri, amubera ibamba amubwira ko atava muri Argentina, birangira batandukanye.

Diego Maradona yakundanye n’uyu mukobwa wahoze akina umupira w’amaguru mu makipe atandukanye muri Argentina, nyuma yo gutandukana n’umugore we Claudia Villafane bari bamaranye imyaka 17 muri 2013.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU